Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

URUFUNGUZO RWA DAWIDI

Yesaya 22:22 Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura.

Ijambo urufunguzo rihishura amasezerano y’Imana yahaye Dawidi yuko ubwami bwe buzabaho iteka ryose binyuze muri Mesiya, Yesu Kristo uzakomoka mu rubyaro rwa Dawidi.

2 Abakorinto 1: 19-20 Kuko Umwana w’Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.

Ni muri Kristo honyine amasezerano yose asohorera, isezerano ryose waba warakiriye hanze Ye; umenye ko atari ubuntu bwihariye ahubwo ni ubwa bose, nkuko izuba rivira ababi n’abeza. Imbabazi zihariye nizabo bizeye Yesu Kristo; zihishurwa n’ubutumwa bwiza.

Niba warakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, wizere ko muri we ufite ineza mu maso h’Imana, wizere ko uzabona ukwizera kwawe kwera imbuto kubera ko ubutumwa bwiza bwa Yesu butaneshwa, ahubwo bufite amasezerano yo muri ubu buzima ndetse n’ubuzaza.

Niba uri muri Kristo, icyo Bibiliya imuvugaho, nibyo nawe ikuvugaho; ufite urufunguzo rwa Dawidi.Bisobanura ko ufite amasezerano aturuka kw’Isumbabyose kandi uzayabona asohora muri Kristo.

Ibyahishuwe 3:7 “…Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura,..”

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho