Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UMUTURAGE W’UBWAMI BW’IMANA

Turi abana mu bwami bw’Imana, kandi ibyo biduhesha kuba abantu b’igiciro gikomeye mu maso y’Imana. Yesu Kristo ntabwo yaduhaye gusa kuba abaturage b’ubwami bw’Imana ahubwo yatugize kuba ibikomangoma muri ubwo bwami.

Mw’isi, umuturage n’ingenzi cyane ku gihugu niyo mpamvu igihugu kidashobora gushidikanya ku gutanga igiciro kitabarika ngo gikize ubuzima bw’umuturage wacyo; n’inshingano z’igihugu.Ese niki utekereza kubyerekeye ubwami bw’Imana? Niba ubuyobozi bwo mw’isi bufite ukwitararika gukomeye ku baturage babwo, ni inshuro ki ubwami bw’Imana bwita ku baturage babwo?

Imana izi ahantu kandi n’uburyo yatuza abaturage b’ubwami bwayo, yakora icyo bisaba cyose kugira ngo yite kubayo.Wibuke ko ubwami bw’Imana butajya buneshwa!

Nkuko inzego z’umutekano zoherezwa iteka gutabara no gukiza abaturage b’igihugu igihe habayeho ibyago ahantu runaka, ingabo zigizwe n’abamarayika zizoherezwa iteka kuri wowe mu bihe ibyo ari byo byose waba uri kunyuramo, igihe cyose uri mu bwami bw’Imana.

Zekariya 2-12 Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye.

Ikintu cyangwa umuntu wagerageza kukugirira nabi, aba akoze mu mboni y’ijisho ry’Imana; kandi ntakabuza nkuko ubwami bw’Imana buri muri twe kandi mu bwami bw’Imana Imana iba yiteguye gutanga ikintu cyose byasaba ngo igukize cyangwa igutabare.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho