Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UMUGISHA W'ABUBAHA IMANA

Malaki 2:17,3:1-18," “Mwaruhije Uwiteka n’amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y’Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?... Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera. Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera. "

Hagati y'umuhanuzi Malaki n'isezerano rishya habayemo guceceka gukomeye,haciyemo imyaka 400 hagati ya Malaki na Yohana umubatiza.Ibi bisobanura gusenga ibigirwamana kwa Isirayeli no gutakaza ibyiringiro kw'abakiranutsi,abanyabyaha biratananga uko gukora ibyaha kwabo abakiranutsi nabo batangira gucogora,bicuza banavuga ko nta mumaro wo gukora ibyo gukiranuka kandi babona abatubaha Imana batera imbere.

Ariko Imana ibabwira ko bifite iherezo,kandi ko abanyabyaha bazaryozwa gukiranirwa kwabo naho abakiranutsi bazababarirwa bahabwe umugisha n'Imana,aho Imana izashyira itandukanirizo hagati yabayubaha n'abatubaha Imana.

Ibi bimeze nkibibera mu matorero yabavutse ubwa kabiri none,bitangira kubaha no kumvira Imana mubyo bafite byose,biyiriza basenga batanga ibya cumi n'amaturo,bamara amajoro atabarika bakorera Imana.

Mube maso bana b'Imana!Imana ntabwo ishobora kwirengagiza ubwitange bwanyu kubw'Izina ryayo n'icyubahiro cyayo ;Imana iragutegurira umugisha uhambaye,hari umunsi Imana izashyiraho kwirata kw'abanyabyaha kose.Iyaba wamenyaga iherezo ry'abatubaha Imana ntabwo wakararikiye ubutunzi bwabo.

Imana ntabwo yigeze ivuga ko abahiriwe ari abo batunze byinshi ahubwo yavuze ko abahiriwe ari abatinya Imana.Hari umunsi kandi ntabwo uri kure aho Imana izagororera abana bayo naho abigometse ikabaciraho iteka.Imana isezeranya imbabazi ku bana bayo ikunda no kubayikorera batinya.

Malaki 3:19-21," Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami…Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. "

Uyu munsi dukwiye kwihana kubwo kwifuza ibifite iherezo ribi,kwifuza iby'ubwiza bw'igihe gito kandi hari imigisha Imana ibikiye abana bayo ikundwakaza,icyo dukeneye ni ukwihangana kandi ntakabuza tuzahamiriza ineza y'Imana.

Muby'ukuri ,ni amahirwe akomeye kuba twarakiriye ubuntu bwo gukorera Imana kandi ubwiza buhambaye buradutegereje,twebwe abizeye Yesu Kristo kandi tukumvira n'Ijambo rye ritaneshwa.

Umwanditsi

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho