Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UKWERA GUFITE INTEGO

Esiteri 4:9-11“… Abagaragu b’umwami bose n’abantu bo mu bihugu by’umwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rw’ikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye y’izahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange…”

Hari intego ikomeye ku mpamvu Imana yaguhisemo, iramo irabeza nk’ihuriro ry’amatorero ya Beteli kubw’intego yayo yihariye yo gukiza igihugu cyanyu, afurika n’amahanga.Ntabwo arimwe mukeneye abo mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi ahubwo nibo babakenye.

Mufite byose mukeneye, kandi nicyo bisaba kugira ngo musarure atari imitima gusa ahubwp n’ubukungu ku rwego rw’isi yose uhereye mu gihugu cyanyu.Muhamagariwe gukora imirimo migari y’Imana.

Ntuzigere wisuzugura , ntuzemere ibinyoma bya Satani kuko icyo akora gusa ari ukubeshya.wwibuke ko nta kindi kizana umujura uretse kwiba, kwica no kurimbura , ariko Yesu we yaje kuguha ubugingo kandi busaga.Imana igufitiye imigambi myiza , icyo ukeneye ni uguhindura imitekerereze yawe kandi ukizera Ijambo ryayo ukaribamo.Umutima wawe uratera neza , ikibazo kiri mu mitekerereze wabyizera utabyizera.Ukeneye guhitamo none.Hitamo kwizera amasezerano y’Imana ubone kuba mu buzima busaga.Umwanzi satani yarakubeshye, ntukongere kwemera ibinyoma bye ukundi, ahubwo ushyire ibitekerezo byawe kw’Ijambo ry’Imana kandi uzashobora kugera ku ntego y’Imana ku buzima bwawe.Wibuke ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

Editor.

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho