Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UKURI K'UBWAMI BW'IMANA

Matayo 6:33," Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa."

Yesu Kristo ntabwo yaje mw'isi azanye idini rishya ahubwo yazanye ubwami bwa Se.Nkuko Imana ari iy'ukuri niko n'ubwami bwayo buri;bufite abaturage n'ubutunzi.Abakurikiye Yesu ntabwo bahabwa kuyoboka idini ahubwo bahabwa ubwenegihugu bwubwo bwami bwe kandi bagahamagarirwa kuba mu buzima bwo kwizera mu mugisha wo kwiringira mu kamero ko kutabaho nk'abagaragu ahubwo babaho nk'abahungu n'abakobwa b'ubwami,biyeguriye wese kandi bahanze amaso muri byose ku Mwami .

Nitugaragaza ubwami bw'Imana tukabaho mu ndangagaciro zabwo nk'abahungu n'abakobwa b'ubwami, ntawuzahinyuza ubutumwa dutanga.Dufite imfunguzo z'ubwami mureke tuzikoreshe dushyira mu ngiro mu buzima bwacu bwa buri munsi ibyo twamenye ku bwami, nah’ubundi ibyo Yesu yaburiye abafarisayo byatubaho.

Matayo 23:13," “Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire. "

Umwanditsi

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho