Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UGUKOMERA KW'IMANA

Icyi n'igihe cyo gushira amanga, kuko twizera Imana irwanya abibone abicisha bugufi ikabazamura.Icyi kandi n’igihe aho Imana dukorera iri bushyireho itandukaniro hagati y'abubaha Izina ryayo n'abataryubaha bakarituka.

Bana b'Imana muhagarare bwuma mwamamaze kwizera kwanyu ,muhamirize imbaraga z'ubutumwa bwiza n'Izina ry'Umwami.Bwoko bw'Imana dukwiye kubamba ubwoba tukavuga dushize amanga ugukomera k'Umwami twizera.

Kubara 23:20-24," Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo… "

Imana ifite imbaraga hejuru y'ibiremwa byose kandi ubwoko bwayo burarinzwe cyane kandi ni intaneshwa imbere y'ingabo izari zo zose.Nta mbaraga,abadayimoni cyangwa abantu bahangara ugukomera kw'Imana nzima.

Kubara 24:8-9," Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana, Ifite amaboko nk’ay’imbogo, Buzarya amahanga abubereye ababisha, Buzamenagura amagufwa yabo, Buzabahinguranisha imyambi yabwo. Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo, Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde? Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe, Uzakuvuma wese avumwe."

Iyaba ubwoko bw'Imana bwamenyaga ubutware nicyo ari bwo mu Mwami Mana yabwo,ntakintu na kimwe cyabatera ubwoba.Kuko ubuzima bwa gikristo ari ubuzima bw'imbaraga n'ubutware; n'ubuzima bw'itsinzi bugendana no kumenya gukomera kw'Imana yacu.

Umwanditsi

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho