Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

UBWAMI BW'IMANA N'UBWIGISHWA

Inshingano y'umutware ni ugutoza abigishwa.Yesu Kristo,We Mutware w'abatware yaje guhindura abamwizeye kuba abigishwa.Kubera ko kwigishwa niyo nzira yonyine yo gusobanukirwa ubwiru bw'ubwami bw'Imana.

Luka 14:25-33," “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. "

Kuba umwigishwa wa Yesu Kristo bigusaba kumwegera ntabwo wamuba uri kure ye cyangwa ukoresheje interineti nkuko benshi muri iki kinyejana babigenza,benshi mu matorero ntibiteguye kumwiyegurira ibyo bikaba bibabuza kuba abigishwa ba Yesu nubwo bamwiyitirira.

Abigishwa ba Yesu bemeye byimazeyo gutotezwa n'ubwami bw'abaroma kugeza no ku gupfa kubwo kwiyegurira Umwami wabo n'Ijambo rye.Ntibigeze bemera kuba mu buzima bwo gufata impu zombi ahubwo bemera kubabazwa kutagira uko kungana kugira ngo banezeze Umwami n'umutware wabo.

Ibi nibyo Yesu avuga kubijyanye no kuba umwigisha,abigishwa bukuri bemewe na Yesu Kristo ntabwo babaho kubw'inyungu zabo no kwishakira icyubahiro ahubwo babaho kubw'Umwami n'icyubahiro cye.

Ntacyo batunga kubwabo ahubwo ibyabo byose niby'umutware wabo kandi biteguye no gutakaza byose kubw'Izina ry'Umwami wabo.

Luka 14:17," Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa. "

Kwikorera umusaraba ntabwo ari ibibazo uhura nabyo muri ubu buzima bibe uburwayi n'ibindi,ahubwo n'ikintu cyose wihanganiye kubw'icyubahiro cy' Umwami wawe Yesu.

Yesu Kristo yaje mw'isi guhishura ubwami bw'Imana kandi kugira ngo ube umwe muri bwo ugomba kuba umwigishwa kandi kuba we hari ibyo bigusaba kandi ugomba gukurikiza, bitabaye ibyo wibagirwe iby'ubwami bw'Imana.

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho