Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

PASIKA

Pasika ku bayuda biba ari ibirori byo kuzirikana ,n’ibihe byo kwibuka ibihe byabaye mu myaka 1500 mbere y’ivuka rya Yesu; n’igicucu cy’ibintu bizaba kuberako icyabakijije ubucakara muri Egiputa ntabwo ari umwana w’intama babaze ahubwo nicyo uwo mwana w’intama yahishuraga.

Abaroma 8:33-34 Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

Yesu Kristo , Pasika yacu yatambwe kubwacu ariko by’umwihariko yazutse adutsindishirije nk’abatoranijwe n’Imana.Niyo mpamvu tudakwiye kwizihiza ibihe cyangwa igicucu cy’ibintu ahubwo twizihize ukuri nyako, twizihiza umwana w’intama watambwe ku bwacu, Uwazutse, Kristo muzima.Rero Pasika yacu irakomeye kandi irahambaye kurenza imigenzo ya Pasika y’abayuda.

Pasika y’abayuda ishingiye ku kwibuka uko bakijijwe n’amaraso y’umwana w’intama wabazwe yasizwe ku nkomanirizo z’inzugi z’inzu zabo, nkuko marayika urimbura yari bunyure kuri buri rugo akica imfura ya buri nzu idafite amaraso nk’ikimenyetso ku nkomanirizo y’inzugi.Iyo niyo pasika abayuda bibuka banizihiza.Ibyo bikaba igicucu cy’ukuri k’ugucungurwa n’Imana.

Nubwo twe twavutse ubwa kabiri tukizera Yesu Kristo wazutse, ntitwizihiza igicucu cy’ukuri ahubwo twizihiza Pasika y’ukuri, igitambo kizima cy’Imana.Nibyo ko ari twe twahawe gusobanukirwa by’ukuri ugucungurwa n’Imana, tukaba dufite rero impamvu zirenze ibihumbi zo kwizihiza Pasika nkuko turi ab’ingenzi bungukiye ku gitambo cy’umwana w’intama w’Imana, Yesu Kristo.

1Abakorinto 5:7-8; “… Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 8. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya. .”

Imana iraduhamagarira kwizihiza Pasika; Yesu Kristo no kunezerwa muri We kubera ko igicucu cy’ukuri nta bushobozi gifite bwo kudukiza uretse Yesu, Umwami wacu wazutse niwe udukiza.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho