Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

KWEZWA

1 Yohana 5:19 “Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi. ”

Ntabwo turi abo muri iy’isi ariko tuyibamo.Imana ntabwo idusaba kubaka inkuta ngo twitandukanye n’ibyiy’isi kubera ko umugambi w’Imana kuri twe atari ugukizwa tugahita tuva mw’isi ahubwo ni uguhindura abatuye muri yo.Yesu ntabwo yadukijije ngo twihishe kugeza ku munsi wo kugaruka kwe kubera ko yaduhaye imbaraga zo kudahunga umwanzi ahubwo zo ku murwanya , ntidukwiye guhunga isi ahubwo isi niyo ikwiye kuduhunga.Ni gute rero twaba muri iy’isi yaciriweho iteka ntiduhindurwe nayo?

Ibi kugira ngo bibeho, hagomba kubaho gusobanukirwa neza isi icyo aricyo nabo turibo, uri muri twe ni mukuru kuruta uri mw’isi.Birashoboka kuba mw’isi kandi ntuyoborwe n’imitekerereze yayo.

Icyo bigusaba ngo ubashe kunesha iy’isi no kunezeza umutima w’Imana niki:”ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose.”(Yosuwa 1:8)

Itorero uyu munsi riri mu ntege nke kubera ko umurongo udutandukanya n’isi utagaragara neza.Iki n’igihe cyacu ngo tugaruke k’urufatiro; mu gushaka ineza y’Imana no kwemerwa nayo mbere y’ikindi cyose,mu kwihana no kwezwa bisobanura kwitandukanya na byose kubw’icyubahiro cy’Imana.

Zaburi 1:1-3 “ Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. ”

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho