Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IMPAMVU Y'UBUTUMWA BWIZA

1 Abakorinto 9:23," Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo. "

Turi kuba mu bihe bihererekanya ibindi ; hagati y'ububwami bwo mw'isi bugenda bushira umunsi ku munsi n'ubwami bw'Imana bugiyr kuza, itorero rihora ritotezwa binyuze mu nzira zose kubera abatware n'ibikomangoma by'umwijima bitegeka ahantu ho mu kirere, bazi ko igihe cyabo cyo gucirirwaho iteka cyegereje, barumva imirindi yo kugaruka k'Umwami.

Ariko ntibikwiye kutubera twebwe itorero rya kristo , nk'impamvu yo guhangayika ahubwo bitubere nk'ijwi ridukangurira gushyira iruhande ibindi byose nuko tukiyegeranya munsi y'ibendera ry'Umwami wacu , Yehova Nissi we Mugaba w'ingabo uzarwana urugamba rwo kuzana amahanga yose mu kubaha binyuze mu kwizera.

Inkuru nziza ya Kristo niyo nkuru nziza yonyine izahagarara ku munsi w'amateka, ntabwo ijya isaza , ntabwo itakaza ubwiza bwayo cyangwa umwimerere wayo n'ubushobozi bwo kurema no guhindura. Iyi ni impamvu y'ubutumwa bwiza ariyo impamvu y'impamvu zose , Impamvu ikwiriye, kuko ariyo nzira y'Imana ku gakiza abantu.

Imihigo iyo ariyo yose waba waresheje cyangwa impamvu yose waba waraharaniye , uyu munsi nicyo gihe cyawe ngo ukorere ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ntabwo ari ejo.

Umwanditsi.

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho