Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IMPAGARARA N’UBWAMI BW’IMANA

Matayo 6:25 “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?

Impagarara zirenze amaganya , ahubwo n’imbaraga z’ibitekerezo bibi bihindura imyitwarire yawe mu buryo bw’amarangamutima.Ni intwaro ya satani akoresha mu kurimbura imbaga.Impagarara ni umuryango ufungurira ubwoba, iyo stani abibye impagarara mu mutima wawe , aba yiteze gusarura ubwoba mu gihe kizaza. Ubwoba bw’ejo hazaza buzana guhangayika bigatera intege nke imbere y’ibihinyuza by’ubu buzima.

Kuki twiganyira?

Twiganyira kuko hari ibihe tunyuramo biba birenze ubushobozi bwacu. Iyaba twagiraga ubushobozi kuri buri bihe tunyuramo mu buzima bwacu, ntabwo twazigera tugira impagarara. Nibyo duhura nabyo n’ingorane duhura nazo buri munsi bidutera kwiganyira kubyerekeye ejo hazaza; bigatuma tutagira ubushubozi kubiriho, ibitekerezo byacu bikabyara kwiganyira gutera ubwoba.

Matayo 6:33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

Hari ihuriro hagati y’impagarara n’ubwami bw’Imana; ubwami bw’Imana niho hantu honyine guhagarika umutima bitaba. Mu bwami, nta mwanya wo kwiganyira uhaba, hari ubuzima binyuze mu kwizera kandi aho ukwizera kuri nta guhagarika umutima kuhaba. Niba gushaka ubwami bw’Imana bibaye intego ya mbere mu buzima bwawe , uba ubonye inzira igana aheza.

Luka 17:21 kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”

Ubwami bw’Imana nkuko benshi babyizera , ntabwo ari gusa ubwo dutegereje bwenda kuza.Yego, hari ubwami buzaza ariko kurubu, Yesu binyuze mu Mwuka Wera yatuzaniye umuganura wabwo; ubwami buri muri twe.

Mu kuvuka bisanzwe , twavukiye mu bwami bw’impagarara ariko binyuze mu gakiza tuvukira mu bwami bw’Imana. Nshobora kuba ntazi icyo ejo hazaza habitse ariko nzi ko Yesu Kristo ari Alpha na Omega ; niwe utegeka hejuru ya buri kimwe cyose.Sinzababaza Umwami wanjye mba imbata yo kwiganyira n’impagarara, ahubwo nzagira kwizera muri we ufite ubutware kuri ejo hazaza hanjye.Ejo hanjye harashinganye muri Yesu; kandi ejo hazaza n’ahanjye.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho