Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IMIGANI Y’UBWAMI

Matayo 13:34-35 “Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani...”

Yesu yigishije mu migani kubera ko yashakaga ko abo yigishaga baha agaciro ubwami, batahura mu magambo ye ubwenge bw’Imana buhishwe muriyo kuva mw’itangiriro ry’ibihe.Ashaka ko tumenya ko iyo tumenye ubwami bw’Imana , tuba tumenye ubutunzi bw’indengakamere.

Zaburi 78:2 “Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera.”

Matayo 13:44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.”

Igihe uzatahura ubwami, uzamenya ko ari cyo washakaga. Gushakisha hirya no hino bizaba bishize; uzuzura umunezero kubera ko nta kintu na kimwe cyagereranwa n’ubwami bw’Imana.Uzakira ubutware mu bwami buhabwa abizera ko bategeka hejuru ya buri kimwe cyose n’ibihinyuza byose kandi bakigobotora ku mpagarara izo arizo zose.

Matayo 6:33 “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”

Aya magambo, umuntu ashobora kuyafata byoroheje. Akibaza ati: “Ese ni gute ibintu byose byo muri iyi isi, ubutunzi n’ibindi umuntu yiruka inyuma twabihabwa mu gihe dushatse ubwami bw’Imana gusa?” Ijambo ry’ubwami rishobora gusa nk’iridasobanutse ku maso y’abantu ariko rirakomeye kurusha andi yose kubera ko muri ryo hahishwemo imbaraga rizishoboza kurema ibyo Imana ivuga.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho