Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IMFATIRO NSHYA

Ntabwo abo dukomokaho tubakuraho ugusa kw’isura gusa ahubwo n’imyitwarire n’indi mitwaro yo mu mwuka urugero: umujinya, agahinda, kwizera n’ibindi kuko tutari ibiremwa by’umubiri gusa ahubwo turi n’ibiremwa by’umwuka.

Uyu murage wubaka akamero kacu kandi ugashorera imizi mu muntu wacu w’imbere bikatubuza gusingira kwizera ko mu zindi nzego bikadutera kudindira kuburyo tumenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku buzima bwacu ariko ntirishyirwe mu bikorwa ngo rigaragare mu buzima bwacu, inyuma y’izi mfatiro hari imirimo ya Satani n’intego yo kuburizamo ejo hazaza hacu h’ubwiza dufite muri Kristo.

Iyi niyo mpamvu izi mfatiro, nubwo zaba arizo dushamikiyeho kugeza ubu , zigomba kunyeganyezwa kandi zikubikwa kugira ngo tubashe guhamiriza icyubahiro cy’Imana. Naho ubundi tuzabaho ubuzima bw’abakristo b’ingorwa.

1 Yohana 3:8 “Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.”

Yesu yaje kugira ngo inyubako zose satani yubatse zinyeganyezwe kandi zisenywe kugira ngo ashyireho ize zitanyeganyezwa hejuru y’izinyeganyezwa , ngo tube insengero nzima kandi z’ukuri ze.

Usabe Mwuka Wera, We udahishwa ikintu na kimwe aze arondore umutima wawe, ntugire aho umushyirira imbago mu buzima bwawe, umureke akore uko ashaka , kandi ikintu cyose kiri mu buzima bwawe Imana itubatse kitayinezeza, witegure kunyeganyezwa no gukurwaho kwacyo.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho