Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IMBARAGA ZIDUKORERAMO

Agakiza ntabwo ariko ako kwihererana;ahubwo katwinjiza ku rugamba mw’isi y’umwuka, waba ubizi cyangwa utabizi, winjiye mu rugamba rw’umwuka uherey ku munsi wavugiyeho YEGO kuri Yesu Kristo ngo akubera Umwami n’Umukiza.

Intambara y’ukuri iri inyuma yibyo tubona ; icyo uramya cyangwa usenga nicyo kirwanwa ; inyuma y’akazi , imibanire,amafaranga utunze, hari umuntu utari Umuremyi ushaka ko aba ariwe usenga ukanaramya, niwowe wo guhitamo ninde ukwiriye kuramywa; Yesu Kristo cyangwa Satani.

Kuramya si mu magambo gusa; ahubwo ni ukwimika intebe ya Kristo hagati mu buzima bwawe, ariko kumwiyegurira byuzuye kandi byukuri.Yesu araduhamagarira gusingira ukuri no kurwana intambara nziza y’ukwizera tuzana inyokomuntu kuba birenge bye.

Abefeso 3:20-21 “ Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen. .”

Amasengesho yawe nta na rimwe azigera arenga imbago z’ibitekerezo byawe.Nubwo wagerageza kwagura imbago z’ibitekerezo byawe kugeza kure hashoboka , ntabwo waba wagejeje ku mbago yibyo Imana yagukorera.Ntugashyirireho imbago Imana,ishobora gukora ibirenze ibyo utekereza, gusa uyemerere kwihishura binyuze muri wowe mu kwemerera imbaraga zayo zihambaye gukorera mu buzima bwawe.

Editor

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho