Call us at +250 784 261 800
E-mail: info@bethelchurches.net

Inyigisho

Inyigisho zose mwazisanga hano

Apostle NKURUNZIZA François

IBIHAMYA

2 Petero 1:20-21 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

Urwego rw’ubuhanuzi bwo muri bibiliya nirwo ruyitandukanya n’ibindi bitabo byitwa ko ari ibyera.Amateka yo ubwayo ahamiriza ukuri k’ubuhanuzi bibiliya ivuga bigendanye n’ukuntu ingoma z’abantu zagiye zihindagurika nkuko bigaragara mu gitabo cyanditswe n’umuhanuzi Daniyeli.(Daniyeli igice cya 8 nicya 11) kandi ni binyuze mw’ijambo ry’Imana dushingannye byukuri kuko Imana ariyo ifite amateka y’amahanga knadi Niyo yonyine iyahishura mbere yuko abaho.rero ubwo Imana ifite amateka y’isi yose ; ejo hazaza hanjye niho hayigora kwitwararika? Niba Imana yarabivuze; mu gihe yagennye bizasohora.

Abaroma 15:4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa Na byo biduheshe ibyiringiro.

Muri ibi bihe hariho kuvangirwa, dukeneye kugaruka ku byanditswe kandi tukabishyira mu bikorwa mu buzima bwacu.Nirwo rufatiro rwonyine rw’ukuri rwo kubakiraho.Abantu bashobora gutekereza mu bujiji bwabo ko bari gukora amateka, ariko inyuma y’ibitagaragara Imana niyo iba irema kandi igendesha amateka.

Inyigisho mu majwi
Izindi Nyigisho